Kanye West yatangaje ingamba nshya yafashe zirimo no kudatera akabariro

Kanye West ufatwa nk’umwe mu baraperi bakomeye ku Isi nyuma y’ibibazo bikomeye arimo gucamo kuri ubu yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika kunywa inzoga no gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana n’iminsi 30.
Nyuma yo guhomba arenga Miliyari z’Amadorali ndetse bigatuma atakaza umwanya wa Mbere nk’umuhanzi ukize ku Isi uyu mugabo yahise afata imwanzuro wo kugira ibintu bimwe na bimwe ahagarika kugirango arusheho kugira ubuzima bwiza.
Uyu mugabo yatangaje ko agiye guhagarika kunywa inzoga no gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana n’iminsi igera kuri 30.
Uyu mugabo Kompanyi nyinshi zaharitse amasezerano bari bafitanye ndetse byose byashingiye ku magambo yatangaje ashinyagurira George Flyod n’andi yatangaje ku Bayahudi.
Kanye West yiyambaje Twitter ye maze atangaza ko agiye gufata igihe cyo kwitekerezaho ndetse no gufata ingamba nshya.
Mu magambo ye yagize ati:"Nta muntu nzavugisha mu kwezi kose,
Ngiye gufata iminsi 30 nitekerezeho, nta magambo mvuga, ntanywa inzoga, ntareba filime z’urukozasoni, ntanakora imibonano mpuzabitsina’’.
Kanye West yatangaje ingamba zikomeye yafashe harimo guhagarika kunywa inzoga no gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’iminsi 30.