Kanye West ararebana ay’ingwe na Kim Kardashian nyuma yo kuvuga ko Pete Davidson yitabye Imana

Umuraperi Kanye West akomeje gukora ibintu bidasanzwe aho yatangaje ko umugabo wa Kim Kardashian ariwe Pete Davidson yitabye Imana.

Kanye West yifashishije Instagram ye bwite yatangaje ko uyu munyarwenya yatabarutse afite imyaka 28 y’amavuko mu gihe amaze igihe gito ayujuje kuko yavutse tariki 16 Ugushyingo 1993

Daily Mail yavuze ko Kim Kardashian yasabye Kanye West gusiba ibyo yanditse undi akanga ndetse kuri ubu ngo ashobora kwifashisha inzego zibifitiye ububasha.

Ibi bibaye Kandi mu gihe mu minsi inshize havuzwe amakuru y’ibihuha yemezaga ko aba bombi ngo bashobora gutandukana kubera ngo ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO