Kapiteni w’amavubi hamwe n’umutoza mukuru byamenyekanye ko batoye Lionel Messi

Mu matora yakorwaga n’abatoza hamwe n’abakinnyi bahagarariye ibihugu runaka byamaze kumenyekana uko abo iwacu mu Rwanda batoye haba kuri Tuyisenge Jacques ndetse n’umutoza Carlos Arros Ferrer.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Jacques Tuyisenge byamenyekanye ko yatoye ku mwanya wa mbere kizigenza Lionel Messi akurikizaho Umufaransa Kylian Mbappe maze akurikizaho Karim Benzema.

Ku ruhande rw’umutoza Carlos Arros Ferrer we yatoye Lionel Messi akurikizaho Umufaransa Karim Benzema n’aho Sadio Mane aza ku mwanya wa Gatatu.

Icyakora aya matora yasize Umunya Argentine Lionel Messi ariwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA mu mwaka wa 2022.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO