Karekezi Olivier ntaragera i Kigali

Ku Munsi w’ejo tariki 16 Nyakanga, nibwo hiriwe amakuru avuga ko Umutoza mushya wa Kiyovu Sport Karekezi Oliver yageze I Kigali. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko atari yahagera ahubwo ko azaza mu kwezi kwa munani, mu isubukurwa ry’ingendo z’indege mu Rwanda.

Olivier Karekezi yasinye amasezerano yo gutoza Kiyovu Sports kuva mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/2021. Uyu mugabo yasinyiye iyi kipe ari muri Suede aho asanzwe atuye n’umuryango we.

Umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sport waganiriye na Genesis, yavuze ko, Karekezi Olivier ataragera I Kigali, nkuko ku munsi w’ejo byari byavuzwe. Uyu mugabo utashatse ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko Karekezi Olivier azagera mu Rwanda ku wa 4 Kanama avuye muri Suede.

Uyu mugabo uzaza gutoza Kiyovu Sport azagera mu Rwanda ahite ashyirwa mu kato k’iminsi 14 kugira ngo hubahirizwe amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yo kwirinda icyorezo cya covid-19 kibasiye isi.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, nibwo Karekezi Olivier yasinye amasezerano yo gutoza Kiyovu Sport y’imyaka ibiri. Uyu mugabo yaje muri iyi kipe asimbuye Ruremesha Emmanuel nawe wari wasimbuye umutoza Buruchaga wari wasezeye ku mirimo ye mu ntangiriro za shampiyona y’umwaka ushize.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO