Kate Bashabe yagaragaye mu myambaro yo hambere bitangarirwa na benshi

Kate Bashabe imyambarire ye yagaragaje ari kumwe n’inshuti ze ikomeje gutangarirwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu munyamidelikazi mu minsi ishize nibwo yagize igitekerezo maze ajya ku isoko agura imyambaro yambarwaga mu minsi yatambutse aho yaguzemo n’inkweto zo hambere maze bituma afata gahunda yo kwifata amashusho n’amafoto abishyira ku mbuga nkoranyambaga ze.
Kate Bashabe yavuze ko iki gitekerezo yakigize yifuza kwereka abato ko na kera abantu barimbaga.
Mu magambo ye yagize ati "Urebye byari mu rwego rwo kwigisha abato no kubereka ko na kera bambaraga kandi bakaberwa."
Ikindi Bashabe yagarutseho ni Umuco w’abo hambere bakundaga gusabana ndetse no kwishimirana.
Kate Bashabe yavuze koiki gitekerezo atari umushinga uzakomeza, ahubwo cyari kigamije gukumbuza abakuru ibihe byabo, akanereka abato ibihe batabayemo.