Kate Bashabe yamaze amatsiko abibaza ku mubano we na Sadio Mane

Kate Bashabe ni umwe mu Banyarwandakazi bakunzwe cyane mu myidagaduro agakurikirwa n’imbaga y’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda ndetse uyu mukobwa yagize icyo atangaza ku mubano we na Sadio Mane.

Uyu mukobwa yatangaje ko mu buzima bwe yifuje kubanza gushaka amafaranga mbere yo gushaka umugabo kugirango azabashe kubaho yisanzuye.

Uyu mukobwa yatangaje ko amaze igihe afite abana arera kuburyo nabyo biri mu byamuteye kubanza gushaka amafaranga bityo ngo yiyubake mbere yo gushaka.

Ubwo yabazwaga ku mubano we n’Umunya Senegal Sadio Mane, Kate Bashabe yatangaje ko kugeza uyu munsi nta mubano na muke yigeze agirana na Sadio Mane ndetse amara abantu benshi amatsiko bibazaga niba hari umubano udasanzwe bafitanye dore ko higeze kugaragara amafoto uyu mukobwa avuga ko akunda uyu musore.

Kate Bashabe avuga ko iby’umubano we na Sadio Mane yakunze kubyumva mu itangazamakuru, icyakora avuga ko amuzi bisanzwe.




Kate Bashabe akunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha abantu ndetse agakurikirwa n’isinzi ry’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga aho akurikirwa n’abarenga igice cya miliyoni

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO