Kayirebwa yatangaje izina yise Gicanda ubwo yamuhimbiraga indirimbo

Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa yatangaje izina yise umwamikazi wa nyuma U Rwanda rwagize Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akicirwa mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Ubwo uyu mwamikazi yibukagwa mu Rwanda ku munsi w’ejo tariki 20 Mata nk’umunsi yiciweho muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Cécile Kayirebwa yatangaje ko yawugizeho agahinda gakomeye.

Yagize ati: “Uyu munsi mfite agahinda, niwo Gicanda umwimikazi w’U Rwanda yiciweho muri jenoside yakorewe Abatutsi…”

Kayirebwa yongeyeho ko yise Gicanda ‘Inyange Muhorakeye’ mu ndirimbo yamuhimbiye ubwo Cécile yarafite imyaka 20 y’amavuko.

Gicanda Rosalie yavukiye i Rwamagana mu mwaka w’1928. Yakuze ari umukobwa muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragariye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi, ni ukuvuga uwagombaga kuba umugore w’umwami ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa.

Ubwo habaga uyu muhango, icyo gihe abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami Rudahigwa bambaye uko bavutse, ariko bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe n’uko atashoboraga kubyihanganira, ibi bikaba ari byo byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.

Muri Jenoside yakorewe abatutsi Rosalie Gicanda yishwe afite imyaka 66 y’amavuko, hari tariki 20 Mata 1994, aho yishwe arashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, bose bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana.

Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze hamwe n’abandi bo mu muryango, bakaba barabajyanye imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda i Butare barabarasa, umwana w’umukobwa waje kurokoka niwe wasigaye abara inkuru y’urwo uyu mwamikazi n’abo bari kumwe bapfuye.
Gicanda yari yariswe Kayirebwa ’Inyange Muhorakeye’ ubwo yamuhimbiraga indirimbo afite imyaka 20

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO