Keddy turamufata nk’uwagiye mu butembere muri APR-Theodore

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwatangaje ko bwababajwe nuko ikipe ya APR FC yerekanye umukinnyi wari uwabo witwa Nsanzimfura Keddy, wamaze gusinyira ikipe y’ingabo amasezerano y’imyaka 3.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo ikipe ya APR Fc yerekanye abakinnyi bane muri batanu yateganyaga kugura muri uyu mwaka. Muri abo bakinnyi harimo na Nsanzimfura Keddy, Kiyovu Sport ivuga ko yari asanzwe ayifitiye amasezerano, kandi ko atarakwiye kwerekeza muri APR Fc.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba B&B, Vs Perezida wa Kiyovu Sport Bwana Theodore Ntarindwa yavuze ko uyu mukinnyi yagiye muri APR gutembera, yongeraho ko akiri umukinnyi w’Urucaca.

Yagize ati: “Umukinnyi Keddy turamufata nk’uwagiye gutembera ntabwo ari umukinnyi wa APR Fc, ni umukinnyi wa Kiyovu Sport Club.”

Ku munsi w’ejo nibwo umunyamabanga mukuru wa APR Fc yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko Keddy ari umukinnyi wa APR Fc, yongeraho ko nibijya no mumategeko bazaruburana.

Kiyovu Sport Club ivuga ko uyu mukinnyi ari uwayo, ndetse ko afite n’amasezerano muri iyi kipe y’urucaca y’igihe kirekire.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO