Kenny Rogers, uzwi mu njyana ya country, yatabarutse ku myaka 81

Kenny Rogers, Umunyamerika w’icyamamare mu muziki w’injyana ya country, yatabarutse afite imyaka 81.

Uhagarariye umuryango we yavuze ko "yapfuye mu mahoro ari iwe azize urupfu rusanzwe".

Rogers yagiye aba ku isonga ku rutonde rw’indirimbo zo mu njyana ya pop na country zikunzwe mu myaka ya 1970 na 1980, ndetse yatsindiye ibihembo bitatu bya Grammy.

Uyu uzi cyane ku ijwi rye ryo hasi no mu ndirimbo nka The Gambler, Lucille na Coward Of The County, yamaze imyaka irenga 60 mu muziki.

Yigeze gutanga incamake y’ukwamamara kwe asobanura ko yemeza ko indirimbo ye "ivuga icyo buri mugabo ashaka kumva n’icyo buri mugore ashaka kumva".

Mu mwaka wa 2013 yashyizwe mu nzu ndangamurage y’umuziki wa country muri Amerika ndetse muri uwo mwaka anahabwa igihembo cy’uwigaragaje cyane muri iyo njyana, agihawe n’ishyirahamwe ry’umuziki wa country.

Mu itangazo umuryango we wasohoye, wavuze ko "asize ikimenyetso kidasibangana mu mateka y’umuziki w’Amerika".

Rogers wanakundaga ibikorwa by’ubushabitsi (business), yanagiye ayobora ibikorwa by’ubucuruzi, cyane cyane mu rwego rw’ubwubatsi na za ’restaurants’.

Yashatse inshuro eshanu, abyara abana batanu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO