Kenny Sol,Okkama na Bwiza nyuma yo gushyira hanze integuza z’indirimbo nshya bagiye gutaramira i Burayi

Byamaze kumenyekana ko umuhanzi Kenny Sol afite igitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi bamenyerewe hano mu Rwanda ndetse n’umunyarwandakazi w’umuhanga mu kuvanga umuziki Dj Princess Flor giteganyijwe kuri 04 werurwe 2023 aho kizabera i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi.
Uyu muhanzi mu minsi ishize abinyujije kuruta rwe rwa (instagram) yongeye guteguza abakunzi be igitaramo azakorera mu gihugu cy’ububiligi, ni igitaramo kiswe live in Brussels aho azafatanya n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda barimo: Bwiza umaze kugira abafana benshi mu bihugu bitandukanye ndetse na Okkama benshi bitiriye indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa "Puculi".
Aba bahanzi bose ni ubwa mbere bagiye gutaramira ku mugabane w’i Burayi ariko kandi ni abahanzi bamaze kugira amazina akomeye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda k’uko ni amwe mu mazina amaze iminsi agaragara mu bitaramo bya hano mu Rwanda ndetse no mu Karere muri rusange.
Kenny Sol bigaragara ko igihe cyari iki ngo ataramire Abanyaburayi,ndetse aherutse gutaramira mu gihugu cy’uburundi ahitwa Gitega agaragaza ko amaze kurenga imbibi kuko yasoje kuririmba abafana bakinyotewe cyane.
Gusa aba bahanzi bose ni igitaramo bagiye kwitabira bamaze guteguza abakunzi babo indirimbo nshya aho nka Kenny Sol agiye gushyira hanze amashusho ya "Addicted" naho Bwiza yasohoye integuza y’indiirimbo ye yise "Painkiller" Okkama nawe yateguje indirimbo ye shya yise "Mesaje".
Amakuru ahari avugako atari iki gitaramo cyonyine aba bahanzi bazakora kuko ku ruhande rwa Kenny Sol we yamaze gutangaza ko afite ikindi gitaramo mu gihugu cy’ubudage ku itariki ya 01 mata 2023 kiswe Boujje Fiesta.
Umuhanzi Kenny sol ubwo aheruka gutaramira i Burundi
Indirimbo nshya Kenny Sol agiye gusohorera amashusho
Bwiza yateguje abakunzi be indirimbo shya yise Painkiller yakozwe na santasauce
Bwiza ni umwe mu bahanzikazi baberwa n’amafoto
Okkama nawe yasezeranyije abakunzi be kutabatenguha aho agiye gushyira hanze iyo yise "Mesaje"
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SOJA YA BWIZA FT JUNO KIZIGENZA.