Kenya :Dj Lithium yiyahuriye muri Studio

Dj Lithium ni umwe mu bavanga imiziki (Dj) bari bakunzwe cyane mu gihugu cya Kenya kubera ubuhanga yagiye agaragaza mu tubyiniro dutandukanye ndetse no mubitaramo bikomeye muri icyo gihugu ndetse no hanze yacyo. uyu musore yasanzwe yapfuye yiyahuye .

Dj Lithium amazina yiswe n’ababyeyi ni Alex Nderi, Yakoraga muri Capital Fm imwe muri radiyo zikomeye mu mujyi wa Nairobi.

Amakuru y’urupfu rwa Dj Lithium yamenyekanye mu ijoro ryakeye aho bivugwa ko uyu musore yiyahuje uburozi, ibi akaba yarabikoreye mu kazi aho yari muri studio za radiyo ubwo yari arangije akazi.

Nkuko iperereza ryakozwe na Polisi ribivuga uyu musore mbere y’uko anywa ubwo burozi yabanje gukuraho imbuga nkoranyambaga ze zose yakoreshaga .

Nyuma yo kunywa ubu burozi Dj Lithium yasanzwe mu kazi aho yari ameze nabi bamujyana mu bitaro bya Nairobi igitaraganya ariko biza kuba iby’ubusa birangira yitabye Imana.

Umuyobozi wa Polisi ya Nairobi Muruti Mbogo yatangarije ikinyamakuru The Citizen cyo muri Kenya ko bamenye amakuru y’uko Dj Lithium yiyahuye babibwiwe no kwa Muganga.

Nyuma yo gusangwa yiyahuye, ubu polisi iri gukora iperereza kugirango hamenyekane impamvu yatumye yiyaka ubuzima.


Dj Lithium yari umwe mu bavanga imiziki bakunzwe cyane muri Kenya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO