Kenya: Imanzi y’umusaza w’imyaka 89 yiyemeje kurongora ngo atazahambanwa ikara

Johan Maritim Butuk yafashe umwanzuro wo kurongora nyuma y’imyaka 20 atereta umugore dore ko yari yarafashe umwanzuro wo kwitondera gushaka kuko yari yarabuze uwo bahuza kandi ngo yifuza amahoro.

Uyu mukambwe w’imyaka 89, yarongoye Alice Jemeli w’imyaka 40 nyuma y’imyaka 20 bari bamaze ari abakunzi.

Bwa mbere aba bombi bahura hari mu 2003, ubwo Jemeli yari afite imyaka 20 naho muzehe Butuk afite 69, Nk’uko benshi bavuga ngo imyaka ni imibare, Niko byagenze kuko nubwo hari icyinyuranyo cy’imyaka 49 hagati yabo ntibyabujije urukundo kugurumana.

Inkuru dukesha Linda Ikeji ikomeza ivuga ko nyuma mu kwezi k’Ukuboza 2022, aribwo Butuk yasabye Alice ko yamubera umugore undi aremera ndetse batangira gutegura ubukwe.

Aba bombi basezeraniye imbere y’Imana mu cyaro cya Gishu tariki 14 Mutarama 2023 mu bukwe bwitabiriwe n’abantu bake bo mu miryango yabo.

Muzehe Butuk abajijwe impamvu atarongoye akiri mu myaka ye yo ha mbere, yagize ati: " Nahisemo kudashaka umugore kuko nifuzaga amahoro, ikindi kandi nari mpuze ndi gushaka ubuzima, Ubwo nafataga umwanzuro wo kurongora, Inshuti zanjye zose zari zaruzukuruje."

" Gusa ubwo nahuraga n’umugore wanjye, Nibwo niyumvisemo ko mbonye urubavu nari narabuze, Alice ntabwo avuga amagambo menshi kandi yihanganira ibigeragezo by’ubuzima."

Butuk n’umugore we Jemeli

Abari baje gushyigikira abageni

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO