KENYA:Koko ibyago bica amafuni umugabo yiyise umwuzukuru wa Mwai Kibaki biteza imidugararo

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya yarogoye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Mwai Kibaki wabaye Perezida w’iki gihugu.

Ni umuhango wabereye mu murwa mukuru wa Nairobi mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Mata 2022.

Allan Makana yahagaritse uyu muhango by’akanya gato aho yaje yitwaje ko ngo ari umwuzukuru wa Mwai Kibaki kandi ari ikinyoma, byatumye polisi y’iki gihugu iba imuturishije kugirango umuhango ukomeze mu mutuzo.

Makana yagiye kuri aritari ahaberaga uyu muhango, ubwo bakoraga isengesho risabira Mwai Kibaki maze atangira guhobera uwari uyoboye iri sengesho bisa n’aho yazanaga imikino muri uyu muhango bituma asohorwa igitaraganya.

Uyu mugabo nta sano afitanye na Kibaki ahubwo yakomeje kwiyitirira kuba umwuzukuru we kandi atari byo.

Kibaki yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Mata 2022 kuri Nyayo national Stadium

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO