Kenya: Ku myaka 90 y’amavuko Mwai Kibaki yitabye Imana

Iyi nkuru y’inshamugongo yatangajwe na Perezida wa Kenya uriho ubu bwana Uhuru Kenyatta mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Umusaza Mwai Kibaki yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Mata 2022, uyu mukambwe yitabye Imana afite imyaka 90 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta aho yavuze ko igihugu cya Kenya kibuze umuntu w’intwali.

Mu rwego rwo guha agaciro n’icyubahiro Mwai Kibaki kuri ubu Perezida Uhuru Kenyatta yamaze gushyiraho icyunamo kigomba kurangira ari uko uyu mukambwe ashyinguwe,ndetse amabendera yose y’igihugu cya Kenya agomba kururutswa mu rwego rwo gukomeza kumuha icyubahiro gikomeye.

Mwai Kibaki yaranzwe no kutagundira ubutegetsi kuko yemeye gusangira ubuyobozi na mukeba we ukomeye Raila Odinga wabaye Minisitiri w’intebe ku ngoma ya Mwai Kibaki.

Umusaza Mwai Kibaki yavuye muri Politiki mu mwaka wa 2013 ubwo manda ze ebyiri zari zirangiye, uyu musaza yitabye Imana asigaye aba wenyine dore ko umugore we Lucky Kibaki yapfiriye mu bitaro I Londre mu gihugu cy’Ubwongereza mu mwaka wa 2016.

Gusa Mwai Kibaki asize abana bane ndetse asize n’abuzukuru benshi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO