Kenya:Umugabo ubana n’abakobwa batatu avuze amagambo atunguye benshi

Uyu mugabo akomeje kuba icyamamare ku Isi nyuma yo gushaka abakobwa batatu b’impanga, ndetse uyu mugabo yamaze gutangaza ko yavukanye kamere yo gushaka abagore benshi ndetse ngo gukunda umugore umwe ntibiri mu ntego ze.
Uyu mugabo azwi cyane ku kizina rya ’’Big guy stevo" nyuma yo gufata umwanzuro agashaka abakobwa batatu b’impanga bavukana yakomeje atangaza ko kuva akiri umwana yumvaga adashobora gukunda umukobwa umwe ngo abishobore.
Gusa n’ubundi aba bakobwa nabo bavuka muri Kenya uko ari batatu kandi baje gutangaza ko bakunze bidasubirwaho uyu mugabo Stevo, abo bakobwa umwe yitwa Cate, undi akitwa Eva, undi akitwa Marry.
Uyu mugabo Stevo aganira n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Kenya kitwa Citizen Digital yatangaje ko kuko yifuzaga kuzabana n’abagore benshi yabonye aba bakobwa bamukunze kandi bavukana ahitamo kubatwara bose kuko n’ubundi ngo byari muri kamere ye kuva cyera.
Kuri ubu uyu mugabo amaranye n’aba bakobwa amezi abiri ndetse ngo yizera ko umubano wabo uzarushaho gukura bityo bakagira umuryango munini kandi ubakomokaho.
Gusa igitangaje ngo aba bakobwa bose bagira ingenga bihe y’umuntu uba uru burarane n’umugabo wabo buri munsi bityo bakarushaho kumusaranganya.
Gusa aba bakobwa bemeje ko batari barigeze bakundana n’undi mugabo kandi ari umwe gusa.