Kenya yafatiye ingamba zikomeye abantu bakunda manyinya byemezwa ko utubari tugiye kugabanywa

Leta ya kenya yemeje ko hagiye gushyirwa mu bikorwa ingamba zijyanye no kugabanya utubari aho nibura hagamba gushyirwa akabari kamwe mu Mujyi kugirango abasinzi bagabanuke muri iki gihugu.

Kugeza ubu bamwe mu baturage ba Kenya bavuga ko ibi biteye cyane impungenge kuko bivugwa ko aya mabwiriza ashobora guhungabanya ubucuruzi ndetse ibi bikaba byagira ingaruka ku bukungu n’imibereho y’abantu baciritse.

Gusa uyu mwanzuro wafashwe mu gihe mu gihugu cya kenya abantu bakomeje kwiyahuza inzoga za make maze bigatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.

Visi Perezida witwa Gachaguayavuze ko inzoga zisembuye zikomeje guteza ibibazo bikomeye aho yasabye abayobozi gushyiraho uruhushya rwo kugirango umuntu ashinge akabari.

Yavuze ko ubuyobozi bwatanze impushya nyinshi byitwa ko burimo gushaka amafaranga yo kubaka imihanda.

Mu magambo ye yagize ati "Utubari ni twinshi kurusha amaduka na hoteli. Akabari kamwe na resitora nibyo bikwiye guhabwa ubureganzira muri buri mujyi. Ibindi bisigaye bigomba gufungwa, kandi bakajya bafungura hagati ya saa 5 na 11pm."


Muri Kenya utubari tugiye kugabanywa kugirango abasinzi bagabanuke.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO