Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Rurangiranwa Cristiano Ronaldo agiye kuva mu ikipe ye ya Manchester United mu kwezi kwa mbere nyuma y’igikombe cy’ Isi kigiye kubera muri Qatar mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.
Hashize amezi agera kuri atatu uyu mukinnyi ari mu bihe atishimiye mu ikipe ya Manchester dore ko atakibona n’umwanya wo gukina muri cumi n’umwe babanza mu kibuga yewe hari n’igihe umukino wose usigaye urangira atagaragaye mu kibuga.
Uku kudakinishwa kwa Cristiano biturutse ku mutoza we Erik Ten Hag byakuruye umwuka mubi mu ikipe ndetse no mu bafana bakunda ikipe ya Manchester United.
Ronaldo yagerageje gushaka uburyo yasohoka muri iyi kipe mu isoko ry’igurisha ryo muri iyi mpeshyi gusa ntibyamukundiye.
Igenda rya Cristiano Ronaldo ryongeye kunugwanugwa mu bitangazamakuru binyuranye nyuma y’umukino ikipe ya Manchester United yatsinzwemo ibitego bitandatu n’ ikipe ya Manchester City muri iyi weekend ishize, Cristiano yicaye hanze ku ntebe y’ abasimbura.
Bikomeje kuvugwa ko ikipe ya Paris Saint Germain yaba yiteguye gusinyisha uyu mukinnyi bakamushyira iruhande rwa Kabuhariwe Lionel Messi bakunze guhangana mu myaka cumi n’ itanu ishize ubwo bagiye bahatanira ibihembo bya Ballon d’or.