Kera kabaye Uburusiya na Ukraine byemeye ibiganiro ku mishyikirano y’amahoro

Nyuma y’uko ukwezi kwihiritse intambara y’Uburusiya na Ukraine irimbanyije, Ubu ibihugu byombi byemeye imishyikirano aho ababihagarariye bagomba guhurira muri Turukiya mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yifuje ko ibiganiro ku guhosha amakimbirane yerekeye iyi ntambara byazabera i Stanbul mu murwa mukuru wa Turukiya, igihugu kiyoborwa na perezida Recep Tayyip Erdoğan ufatwa nk’inshuti ye y’akadasohoka.

Umuvugizi wa leta y’Uburusiya bwana Dmitry Peskov yavuze ko nta kabuza ibiganiro ku mpande zombi bigomba kuba kuri uyu wa kabiri ndetse bikazaba imbona-nkubone.

Abakurikiranira bya hafi politike mpuzamahanga bo bavuga ko umuti wo guhosha iyi ntambara ari uko perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky na perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bakwiye guhura ubwabo dore ko baheruka guhurira mu nama i Paris mu mwaka wa 2019.

Perezida Putin na Zelensky baheruka guhura mu 2019.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO