Kera kabaye izina ry’umwana wa Jonas na Priyanka Chopra ryashyize rijya ahagaragara

Nick Jonas n’umugore we Priyanka Chopra bamaze igihe baribarutse umwana wabo w’imfura gusa uyu muryango wari wasabye agahenge kugirango bite ku mwana wabo ku buryo kumenya amazina y’umwana byakomeje kuba ingorabahizi gusa mu gitindo cyo k’umunsi w’ejo amazina y’umwana yamaze gushyirwa ahagaragara.

Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko umwana waba bombi yitwa "Malti Marie" hashyingiwe kandi ku cyemezo cy’amavuko y’uyu mwana cyabonwe, TMZ itangaza ko amazina yose nyakuri y’uyu mwana yitwa Malti Marie Chopra Jonas.

Uyu mwana yavukiye mu bitaro ahagana saa mbiri z’ijoro ndetse icyo gihe byari kuwa 15 Mutarama uyu mwaka ndetse avukira mu gace ka San Diego.

Nta mpamvu igaragaza icyagendeweho bita amazina uyu mwana gusa icyamenyekanye ni uko izina Multi rifite inkomoko mu Buhinde aho risobanura ururabo ruto cyangwa se urumuri rw’ukwezi.

Aba bombi kandi bibarutse muri Mutarama nk’uko byavuzwe hejuru gusa bifashishije imbuga nkoranyambaga batangariza abantu ko bibarutse gusa basabye ibitangazamakuru bitandukanye kureka kwinjira mu buzima bwite bwabo ako kanya ndetse basaba ko bareka bakita ku mwana wabo wari umaze kugera ku Isi y’abazima.

Mu mwaka wa 2018 nibwo aba bombi bitamuruye maze bambikana impeta umwe yemera kuba umwunganizi w’undi nk’umugabo n’umugore ndetse kuri ubu bamaze kuba umuryango w’abantu batatu.

Priyanka Chopra n’umugabo we bashyingirwa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO