Kevin Kade byavuzwe ko yahungiye Congo yasobanuye icyari cyaramujyanyeyo

Mu minsi ishize hano hanze hagiye humvikana ko umuririmbyi Kevin Kade yaba yarahungiye muri Congo nyuma y’uko hari havuzwe amakuru ko yaba yarongeye gukurikiranwaho icyaha cy’ubusambanyi ariko we yatangaje impamvu yari yaramujyanye muri Congo.

Ibi uyu muririmbyi yabisobanuye ubwo hashyirwaga hanze amashusho y’indirimbo nshya yakoranye n’umuraperi Bushali bise "Akanyobwa" aho aya mashusho bayafatiye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro na Genesisbizz uyu musore yabanje kuvuga icyatumye iyi ndirimbo bayita akanyobwa.

Yagize ati “ Igitekerezo cyazanywe na Bushali aho yavugaga ku mukobwa yakunze maze akajya amwirataho cyane none ubu akaba akaranga ubunyobwa".

Abajijwe ku makuru yavuzwe ko yari yarahungiye mu gihugu cya Congo kubera ibyamuvugwagaho, Yasubije ko atari byo ahubwo ko yari amaze iminsi afite imishinga y’indirimbo ari gukorerayo.

Yakomeje avuga ko amashusho y’iyo ndirimbo yahisemo ko bayafatira muri Congo kuko hari byinshi bashakaga kwigira ku bahanzi baho ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na muzika.

Amashusho y’iyi ndirimbo ni amashusho agaragara ko ahenze cyane dore ko atanakorewe mu Rwanda. Ku birebana n’ikiguzi byasabye ngo iyi ndirimbo irangire, Kade yatwemereye ko iyi ndirimbo yabatwaye arenga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Indirimbo yakozwe na producer Major wo muri backstage studio naho amashusho akorwa na Director Oskar Oskados wo mu itsinda rya Big Team. Uyu azwi mu gukora indirimbo zigezweho mu Rwanda.

Nubwo aba bahanzi bombi ari ubwa mbere bakoranye indirimbo, yakiriwe neza n’abakunzi babo ndetse byinshi mu bitekerezo byayiherekeje ni ibyashimagizaga amashusho meza aba bombi bakoze.

Kevin Kade yari amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo yitwa “Wankaniye” naho Bushali yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo yitwa “Kivuruga”.

Reba indirimbo "Akanyobwa hano"

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO