Khaligraph Jones yibwe ikofi n’umukobwa wo kuri Instagram (Ubuhamya)

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya Khaligraph Jones, yasohoye indirimbo irimo ubuhamya bw’umukobwa bahuriye kuri Instagram, nyuma umubano wabo ukaza kuvamo kwibwa ikofi, telephone n’ibindi byinshi.

Khaligraph Jones uzwi nanone ku mazina ya ‘Papa Jones’ ni umuraperi ukunzwe na benshi mu batuye igihugu cya Kenya, no muri aka karere ko muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko.

Uyu muhanzi ufite injyana yo kurapa yihariye, yashyize hanze indirimbo igaruka ku mukobwa bakundanye bahuriye ku rubuga rwa Instagram akaza kumwiba ikofi, telephone, n’ibindi bintu byinshi by’agaciro.

Iyi ndirimbo uyu musore yasohoye uyu munsi, yayise ‘Instagram Girls’ iyi ikaba arimwe mu ndirimbo ashyize ahagaragara mu zikubiye kuri alubumu ye yise ‘Ubuhamya 1990’ (Testimony 1990).

Muri iyi ndirimbo, aba agira inama abantu bahurira n’abakobwa ku rubuga rwa Instagram kugira amacyenga cyane, bitewe n’ubuzima bwiza baba bagaragaza ko babayemo.

Yagize ati: “Narakangutse mu gitondo, nifuza kubanza kureba kuri Instagram uko bimeze,mu gihe narebaga abanyoherereje ubutumwa hari abo ntitayeho ahubwo nza kubona umukobwa wansabaga ko twaba inshuti…”

Icyo gihe Khaligraph Jones ngo yabanje kureba amafoto ye kugira ngo ataza kumwibeshyaho, maze aza kubona ko uwo mukobwa nta nshuti afite kandi yifuzaga ko amusohokana mu gace ka Bando, bityo ahita yihutira kumusubiza.

Khaligraph Jones yemeza ko icyo yakoze ari uguhita amuha nimero ye ya telephone, ubundi akamubwira ko yahita nawe amuha iye kugira ngo ubucuti yasabaga abuhabwe.

Uyu muhanzi avuga ko hari igihe yakangutse avuye mu gitaramo, telephone ye irahamagarwa (yari Shareefa-wa mukobwa wo kuri Instagram), yashakaga ko bahura.

Icyo gihe Khaligraph yahise amusaba ko yaza iwe mu rugo bakabonana, umukobwa nawe yahise yemera ajyayo muri iryo joro ndetse aranaharara, mu kubyuka Khali…yumvise umutwe we umurya, wa mukobwa (Shareefa) yagiye kare.

Icyo gihe Khaligraph ntiyigeze abona ikofi ye, telefone ndetse n’ibindi bintu by’agaciro uwo mukobwa wo kuri Instagram yamwibye, yagize ati: “aba bakobwa bo kuri IG ntibakina, bakubeshya bagamije gutwara buri kimwe ufite, ntuzibeshye ngo ubemere kuko wazahanayika…”

Khaligraph aburira abagabo guhora bari maso, kubera ko aba bakobwa bo kuri Instagram bazabashuka babageza mu rugo, bakabatwara imitungo yabo, ubu akaba ari nabwo butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya ya Khaligraph Jones.

Dore iyo ndirimbo ya Khaligraph Jones yise ‘Instagram Girls’:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO