Kigali: Aho wasohokera kuri uyu munsi w’abakundana

Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa n’abakundana gusa ni mu rwego rwo gufasha abakundana gutanga impano no gushimisha abakunzi babo. Mu mujyi wa Kigali hari abateguye ibitaramo mu mahoteli, utubari n’ahandi batanga serivisi zitandukanye.

Mu gutegura ibyo birori bigendanye n’uyu munsi w’abakundana hari abo usanga bagabanyije ibiciro.

Mu mujyi wa Kigali hari ahantu hatandukanye hari bubere ibirori byateguriwe abakundana.
Ku bantu bifite, bashobora kujya muri Kigali Convetion Centre kubyina injyana za Zouk mu gitaramo cyatumiwemo itsinda rya Kassav rifatanyije n’umuhanzi Christopher Muneza.

Itsinda rya Kassav rizwi cyane mu njyana y’ingwatira ‘Zouk’ byumwihariko mu ndirimbo nka ‘Oule, Yelele’ n’izindi nyinshi. Christopher baza kuba bafatanya na we azwi mu ndirimbo z’urukundo nka ‘Ijuru rito’, Iri joro’, n’izindi.

Muri Camp Kigali kandi, Rugamba Yverry afite igitaramo yise “Love you more” aho ari kumwe n’abandi bahanzi bagenzi be nka King James, Bruce Melody, Social Mula, Queen Cha, Andy Bumuntu, Cyusa ndetse na Symphony band iza kubacurangira.

Uretse aho gusa haba hari abahanzi hari n’uburyo bwashyizweho n’amahoteli cyangwa utubari ku bantu bahasohokera bakabagabanyiriza ibiciro.

Muri urwo rwego hagiye hashyiraho igabanyirizwa ku bakundana ndetse no kubifuza kuharara bagacibwa amafaranga make bitandukanye nayo baba basanzwe bishyuza.

Mu kwidagadura hamwe n’abakunzi babo hari n’ubundi buryo bwateguwe burimo kuzenguruka Kigali ugendera mu kirere hakoreshejwe imigozi ndetse n’umugoroba w’imbyino.


Itsinda rya Kassav ryaraye rigeze i Kigali

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO