Kigali Arena yasinyishije Bruce Melodie amasezerano y’agaciro ka Miliyoni 150
- by BONNA KUKU
- 4/05/2021 saa 14:49

Inzu y’imyidagaduro ya Kigali Arena kuri uyu munsi yasinyishije umuhanzi Bruce Melodie amasezerano afite agaciro ka miliyoni 150.
Umuhanzi Melodie yaramaze iminsi ateguza abakunzi be iby’iyi taliki ya 4 Gicurasi 2021 bakagirango wenda ni indirimbo aza gusohora.
Mugitondo nibwo yabinyujije kuri Instagram ye agenda ababwira ko akomeza kugenda abaha amakuru y’ibijyanye n’uyu munsi.
Byarangiye yerekanye ko kwari ugusinya amasezerano hamwe na Kigali Arena we n’umuyobozi we uhagarariye Cloud9 Entertainment.
Bruce Melodie azajya akoresha Kigali Arena binyuze mu bikorwa bya Muzika mugihe nawe azajya ayamamaza mu ruhando mpuzamahanga.
Lee Ndayisaba uhagarariye inyungu za Bruce Melodie yavuze ko aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bruce Melodie yavuze ko ibi bizatuma akora igitaramo cye bwite