Kiliziya Gatolika yashyizeho amabwiriza mashya agamije guhangana na Coronavirusi

Kiliziya Gatolika yabimburiye andi madini n’amatorero mu gushyiraho ingamba zikomeye zigamije gukumira icyorezo cya Coronavirusi nkuko byagarutsweho n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda. Ni icyorezo gikumeje guhangayikisha abatuye isi kugeza ubu, u Rwanda rukomeje umurego mu kurinda abaturage barwo.

Kiliziya gaturika ni rimwe mu madini agira imihango ishobora gutuma abantu bahererekanya iki cyorezo mu buryo bworoshye, haramutse hari uwacyanduye, birimo nko guhana amahoro ya Kirisitu, guhazwa n’indi.

Ibi bije mu gihe u Rwanda rukomeje gufata ingamba zikomeye zigamije gukumira no guhashya iki cyorezo igihe cyaba kigaragaye ku butaka bwarwo, aho rusaba buri muturarwanda kubahiriza amabwiriza agamije kwirinda ko cyagera mu gihugu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, rishishikariza abakirisitu kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo.

Mu mabwiriza mashya yashyizweho, harimo “guhana amahoro ya Kirisitu ku mutima gusa nta guhana ibiganza cyangwa guhoberana”. Ubusanzwe mu misa mu gihe cyo gutura igitambo cya Ukarisitiya, iyo kigana ku musozo, umusaseridoti asaba abakirisitu guhana amahoro ya Kirisitu, agasuhuza ababa bamwegereye, abandi nabo bagasuhuza abo begeranye.

Byakorwaga umuntu aha mugenzi we ikiganza cyangwa ahobera uwo begeranye, amubwira ati “akira amahoro ya kirisitu”. Ubu icyo gikorwa cyo gusuhuzanya no guhoberana, ntikizongera gukorwa mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Irindi bwiriza rijyanye n’igihe cyo guhazwa, aho Inama Nkuru y’Abepisikopi yemeje ko “mu gihe cyo guhazwa, ni ugutega ibiganza, nta guhazwa ku rurimi”.

Ikindi ni uko mu kwinjira mu Kiliziya, ubusanzwe hafi y’imiryango habaga harimo amazi y’umugisha abakirisitu bakoragamo binjiye cyangwa basohotse.

Magingo aya “ntibyemewe gukora aho amazi y’umugisha yabaga kuko ntayakirimo kugeza igihe ikibazo gikemutse”.

Kuri Kiliziya zitandukanye, mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo, mbere y’uko umuntu yinjira, azajya abanza gutega ibibanza ku ducupa turi ku miryango turimo umuti wica udukoko ubundi akarabe.

Imwe muri iyi myanzuro si mishya muri Kiliziya Gatolika kuko yagiye ifatwa mu bindi bihugu mu gihe cy’ibyorezo. Nko guhana amahoro ya Kirisitu n’ibiganza, henshi muri Afurika byarabujijwe mu gihe cy’icyorezo cya Ebola.

Mu Rwanda kandi hashyizweho itsinda rigamije gukurikirana ingamba zo kurwanya no gukumira icyorezo cya Coronavirus mu gihugu hose, aho riyobowe na Serivisi za Minisitiri w’Intebe zifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Inzego z’umutekano.

Iki cyorezo cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, abantu barenga ibihumbi 100 bamaze kucyandura mu gihe abarenga ibihumbi bitatu aribo kimaze guhitana.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho u Rwanda ruherereye, kimaze kugaragara mu bihugu bine aribyo Cameroon, Nigeria, Senegal na Afurika y’Epfo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO