Kim Kardashian na Kanye West batangiye kugabana imitungo yabo

Mu minsi yashize nibwo ibyamamare mu muziki ndetse no muri Sinema Kim Kardashian na Kanye West hasohotse inkuru zivuga ko aba bombi batse gatanya ndetse kugeza ubu buri umwe akaba asigaye yibana ukwe.

Kuri ubu amakuru avugwa n’ikinyamakuru Hillywoodlife cyo muri Amerika cyatangaje ko amakuru gikesha bamwe mu nshuti z’uyu muryango ari uko nyuma yaho aba bombi batandukanye, umugore we yiyemeje kuguma mu nzu babanagamo iri mu gace ka Hidden Hills muri Los Angeles naho Kanye West akigumira mu nzu ye yindi iri mu gace ka Wyoming .

Nkuko iyo nshuti yabo yabitangaje nuko iyo nzu babagamo, Kim Kardashian ayikunda cyane kandi akaba yifuza ko abana babo bane yabyaranye na Kanye West bakomeza kwiga bitababangamiye .

Uyu muryango w’ibyamamare wasezeranye kubana byemewe n’amategeko mu mwaka wa 2014 kugeza ubu bakaba bari bamaze kubyarana abana bane aribo : North West,Saint West,Chicago West, Psalm West.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO