Kim Kardashian yahaye gasopo abafana ba Kanye West bamubuza amahwemo

Kim Kardashian yahaye gasopo abafana ba Kanye west abasaba kureka kumugendaho banamubwira amagambo mabi adashimishije.
Kim Kardashian wahoze ari umugore w’umuraperi Kanye West yihanangirije bikomeye abafana b’uyu muraperi bifashisha imbuga nkoranyambaga bigatuma batamuha amahwemo ahubwo bakarushaho kumubwira amagambo mabi.
Kim Kardashin ubwo yaganiraga na nyina Kris Jenner yamubwiye ku bijyanye n’amagambo mabi avugwaho n’abafana ba Kanye West agira ati: "Mbabajwe n’abana banjye bakomeza kunyura muri bino kubera abafana ba Se".
"Ntabwo babyumva neza nk’uko mbyumva ariko birambangamira kubona amagambo bavuga ku mbuga nkoranyambaga. Iyo nshyizeho ifoto batangira kumbwira ko ntacyambara neza kuko Kanye West atakinyambika’’.
Kim Kardashian yagaragaye arimo asomera umuryango we ibyo abafana ba Kanye West bamuvugaho ndetse byinshi yagiye asoma ntabwo byari binejeje ahubwo byari byuzuyemo amagambo yo kumwibasira bavuga uburyo yambara nabi n’ibindi bitandukanye.
Kim Kardashian yahaye gasopo abakunzi ba Kanye West bakomeje kumuvuga nabi