Kim Kardashian yarakajwe cyane bikomeye n’imyitwarire Kanye West asigaye afite aho ishobora guhungabanya abana babo

Kim Kardashian yarakajwe bikomeye n’imyitwarire Kanye West afite muri iyi minsi. Ibintu ntabwo byatangiye kugenda neza ubwo Kanye yakiraga gatanya iturutse ku mugore we muri Gashyantare 2021.

Kim Karadashian w’imyaka 41 na Kanye West w’imyaka 44 basezeranye kubana akaramata tariki 25 Gicurasi 2014 ndetse kugeza ubu aba bombi baracyari umugabo n’umugore imbere y’amategeko kuko urukiko ntiruremera gatanya yasabwe na Kim.

Kuva uyu mugore yasaba gatanya, Umubano w’aba bombi warushijeho kuba mubi kuburyo Kim ahangayikishijwe cyane n’imyitwarire y’umugabo we, aho ngo ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bana babo.

Mu gihe Kim Kardashian arajwe ishinga no guha uburere bwiza abana babo, Kanye West uherutse guhindura amazina ye akitwa "Ye", we ngo ntibimushishikaje habe na gato kuko ashinjwa kugira imyitwarire mibi.

Kim Kardashian atangaza ko icyo ashyize imbere ari ugusigasira umubano mwiza na Kanye West kugirango abana babo bitazabagiraho ingaruka n’ubwo aba bombi batakibana mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore.

Gusa Kanye West nawe ni kenshi yagiye yumvikana mu bitangazamakuru avuga ko abashinzwe umutekano w’urugo rwa Kim Kardashian bagiye bamubuza kuza gusura abana be cyangwa kubafata ngo abajyane ku ishuri.

Yaravuze ati " Iyo najyaga kuzana abana mbakuye ku ishuri, abashinzwe umutekano bambuzaga kurenga ku marembo y’urugo rwa Kim. Ako kanya ubwo babaga bantandukanyije n’abana banjye, Kandi ibyo njye sinabyemera rwose, ntibiteze kuba.."

" Gusa nirindaga gutongana, Naratuzaga nkajyana abana banjye ku ishuri, ubundi nkabagarura. Iyo nabakuraga ku ishuri, harigihe bambwiraga bati, Papa ngwino tujyane mu nzu tugire icyo tukwereka".

" Nkabasubiza nti, Ooh Papa wanyu ntabwo ari bubashe kuza mu nzu". Kandi ibyo ntawabivuze.

Kanye avuga ko abuzwa gusabana n’abana yabyaranye na Kim.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO