Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Mu gihe ingo nyinshi z’abashakanye ziganjemo n’ibyamamare zihana gatanya kubera ibibazo by’imitungo, kutizerana no gucana inyuma, Kuri ibi byamamare Kardashian n’umugabo we Kanye West siko byagenze.
Impamvu Kim Kardashian yahaye gatanya umugabo we yatunguye abantu benshi cyane.
Kuri uyu wa gatandatu dusoje, ubwo Kim Kardashian yari mu kiganiro ’Saturday Night Live’ gitambuka kuri televiziyo ya NBC yeruye avuga icyamuteye guha gatanya Kanye West.
Kim Kardashian w’imyaka 40 yanditse asaba urukiko gutandukana na Kanye West w’imyaka 44 mu kwezi kwa Gashyantare bituma umubano wari umaze imyaka irindwi (7) aba bombi babana nk’umugabo n’umugore bawushyiraho akadomo.
Kuri uyu wa gatandatu ubwo yari mu kiganiro Saturday Night Live, Kim yavuze ko impamvu yatandukanye na Kanye West ngo ni ukubera nta gikundiro gihagije afite.
Mu magambo ye yagize ati ’’Nagize umugisha cyane muri ubu buzima, kandi nishimira buri kimwe mfite, mu by’ukuri yaba ibyiza n’ibibi byose byambayeho’’.
’’Ndashaka kuvuga ko nashakanye n’umuraperi mwiza w’ibihe byose. Si ibyo gusa, Ni umugabo w’umwirabura ukize cyane muri Amerika, afite impano, azi ubwenge kandi yampaye abana bane (4) beza cyane. ’’
’’Rero igihe namuhaga gatanya, mugomba kumenya ko byatewe n’ikintu kimwe: imiterere ye. Ndabizi bisa nk’ubusazi, ndetse abantu benshi bakunda kubimbwira. Gusa niba hari umuntu nifuza kuba, ni umuntu uvugisha ukuri udaca ku ruhande.’’
Kanye West yahawe gatanya n’umugore we azira kutagira igikundiro cyinshi.
Aba bombi batandukanye barabyaranye abana bane (4)