Kimenyi Yves yatowe nk’umuzamu w’umwaka muri East Africa

Kimenyi Yves umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Rayon sports, yatowe n’abafana nk’umuzamu mwiza muri Afurika y’Uburasirazuba mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Iki gihembo gitangwa n’igitangazamakuru cya hano muri Afurika gikorera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru,kigatangirwa mu Misiri mu mujyi wa Giza .

Iki gikorwa cyatangiye ari abanyezamu 11 beza bakunzwe kurusha abandi bazakugeraho bagenda bakuramo umwe kuri umwe basigara ari batanu.

Kimenyi yaje kwisanga asiga mu banyezamu 5, yahanganaga n’abanyezamu bakomeye ba hano muri Afurika Y’iburasirazuba barimo ’Aishi Manula’ wa Simba Sc yo muri Tanzaniya na ’Kaseja Juma’ wa KMC Fc.

Kimenyi watandukanye na ikipe ya APR umwaka ushize akaza kujya muri ikipe ya mukeba Rayon Sports ikipe arikugiriramo ibihe byiza kuko yishimiwe n’abafana bayo, ubu niwe muzamu wa mbere wa Rayon Sports ndeste n’ikipe y’igihugu.

Kimenyi Yves akimara kubona iki Gihembo abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yerekanye amarangamutima ye.

Ati ”Mwiriwe nshuti nziza nongeye kwishima ku bw’uyumunsi ku bw’amakuru meza ,nkuko nabibasabye ngo mumpe ubufasha bwanyu bwo kuntora ubu nabaye umutsinzi, ndashimira buri mu Nyarwanda wabashije kuntora akangirirra ikizere imana imuhe mugisha udashira ,kandi ndashimira buri nshunti yanjye ndetse n’umuryango wange kubwo ku nama bampaye ndetse n’abagenzi banjye mu ikipe yajye Rayon Sports ."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO