Washoboye kunkomeza aho nendaga kugwa – Kimenyi ku mukunzi we wagize isabukuru

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na Kiyovu Sports Yves Kimenyi yifurije isabukuru nziza y’amavuko umukunzi we amubwira ko atazigera yicuza kuba yaramuhisemo mu bandi amagana.

Taliki ya 19 Werurwe niwo munsi Miss Uwase Muyango Claudine yaboneyeho izuba. Uyu mukobwa wanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 akaza no kwegukana ikamba rya Miss Photogenic abantu banyuranye kuri uyu munsi bagiye bamwifuriza ibyiza.

Muri abo harimo n’umukunzi we dore ko yarangije no kumwambika impeta y’urukundo amusaba ko yazamubera umugore.

Kimenyi Yves umunyezamu wa Kiyovu Sports yanditse amagambo yifuriza umukunzi we kugira isabukuru nziza y’amavuko.

Yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram asezeranya uyu mukobwa ko atazigera amuhemukira mu buzima bwe.

Ati “Warakoze rukundo rwanjye, warakoze kuza mu buzima bwanjye, ukankunda, ukanyumva. Washoboye kunkomeza aho nendaga kugwa, watumye nimenya bihagije...
Warakoze kwemera kumbera umugore unyifuriza ibyiza ukananshyigikira.

Iyo utaza kuhaba mba naratakaje ikintu kinini ku Isi […] ndagusezeranya ko utazigera wicuza kuba warankunze, nzaguma ku ruhande rwawe kugeza ku munota wa nyuma.”

Kimenyi abwiye aya magambo umukunzi we Miss Muyango Claudine nyuma y’ukwezi kumwe nabwo amubwiye andi magambo y’urukuno ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo amusaba ko yazamubera umugore.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO