Kina Rwanda yahuguye abanyamakuru 30 ku kamaro ko gukora inkuru zigisha Gukina kw’abana

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Ugushyingo, 2021, Kina Rwanda yatanze amahugurwa yibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa “Learning through Play” mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi byose bikaba bikubiye mu bukangurambaga bwa Kina Rwanda ikomeje gukora.
Binyuze mu makuru y’ingenzi ndetse n’imyitozo, aya mahugurwa yateguwe mu buryo buha abayitabiriye umwanya wo kwinjira ndetse no kumva neza ingingo zibanzweho.

Kandi yari anagamije guha abanyamakuru urugero rw’inkuru bashobora gukora zigafasha ababakurikira kumva akamaro gukina bigira mu buzima bw’umwana babo ndetse bigafasha n’ababyeyi bo hirya no hino mu gihugu ndetse n’abandi barera abana kugira uruhare mu mikino abana bakina.

“Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw’abana, kandi mu gukorana n’itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.” (Arthur Nkusi, umwe mu batoza mu mahugurwa ya Kina Rwanda).

Muri aya mahugurwa abanyamakuru barenga 30 baturutse mu bitangaza makuru
bitandukanye birimo radiyo, televisiyo, vlog, blog, ndetse n’ibitangazamakuru bikorera ku mbuga nkoranyambaga bahuguwe kandi bagira n’umwanya wo gukora imyotozo.

Amahugurwa yafashije abanyamakuru kumva uko gukina bigira akamaro mu myigire y’abana bakiri bato kandi abaha n’umwanya wo gukina imikino irimo Jenga, Saye, biye, ikibariko n’indi.

“Mu rugendo rw’imikurire y’abana hari intambwe tutakwifuza ko basimbuka. Ni inshingano zacu nk’ ababyeyi ndetse n’ abarimu kwifashisha imikino kugira ngo tworohereze abana kumenya bimwe mu bintu by’ ibanze nko gusoma no kubara kuko ari byo bizabafasha kwiga n’ ibindi byinshi mu buzima bwabo.

Kwifashisha imikino mu myigishirize bisanga abana aho bari, bikabajyana aho bagomba kugera” (Yonah Nyundo, Ushinzwe `Uburezi bufite ireme, UNICEF Rwanda).

“Iyo ababyeyi bakinnye n’abana, abana barushaho kuryoherwa kandi bakiga byinshi. Ibi kandi bifasha ababyeyi kurushaho gusabana n’abana kandi bakamenya uko buri wese ateye.” (Emmanuel Murenzi,, urenzi, Umuyobozi w’ikigo cya Inspire, Educate and Empower (IEE), Rwanda)

Mu buryo amahugurwa yari ateguwe, yibanze mu kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru mu gutegura inkuru zafasha ubu bukangurambaga bwa Kina Rwanda.

Abitabiriye amahugurwa kandi bagize igihe cyo kujya mu matsinda, bafatanya kumva ndetse no gukora imyitozo y’uko mu minsi iri imbere bazajya bategura inkuru zibanda ku kamaro ko gukina.

“Gukina n’abana byubaka urukundo hagati y’umubeyi n’umwana, bakarusahaho gusabana kandi abana bakiga byinshi bakiri bato.” (Umubyeyi, kuri Twitter)

Aya mahugurwa ni intangiriro y’urugendo abanyamakuru batangiye aho bazakora inkuru zongera ibiganiro bikorwa muri sosiyete ku bijyanye n’akamaro ko gukina.
“Ndishimye cyane kandi ni iby’agaciro kuba abanyamakuru bahuguwe.

Reka dukoreshe ububasha itangazamakuru rifite kandi dukorere hamwe nk’itsinda kugira ngo duhindure sosiyete binyuze mu buryo twigisha abana.

Itangazamakuru rifute ububasha bwo gukora abantu ku mutima ndetse no guhindura ubuzima bwabo.” (Mr. Emmanuel Mugisha, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Media Commission (RMC).

Kina Rwanda kandi yatanze ibikoresho bishobora kwifashishwa nyuma y’aya mahugurwa. Ibi byose wabisanga ku rubuga rwa Kina Rwanda.

Abanyamakuru bakinnye imikino itandukanye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO