King James yashyize hanze indirimbo nshya

Umuhanzi umaze igihe kitari gito mu muziki Nyarwanda ariwe King James yashyize hanze indirimbo nshya aho iyi ndirimbo yayise ‘Sinshaka ko uryama ubabaye’, ndetse ikaba iri kuri Alubumu ye ya 8.
Iyi ndirimbo nshya ya King James yakozwe na Producer Ishimwe Clement usanzwe akorera muri Kina Misic.
Umuhanzi King James yakoreye indirimbo muri Kina Music nyuma yo gutandukana ahagana mu mwaka wa 2013.
King James ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe hakomeje kujya hanze amakuru atandukanye avuga ko uyu muhanzi yaba ari mu nzira zo guhagarika umuziki nyuma y’igihe kinini awumamzemo.
Kanda hano urebe indirimbo sinshaka kukubona ubabaye ya Kin James.