King James yatunguye benshi avuga ko ashobora guhagarika umuziki mu minsi iri imbere

Umuhanzi King james yatangaje ko ashobora guhagarika umuziki mu minsi iri imbere kandi ngo by’igihe kirekire.

Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda cyane cyane agakundirwa indirimbo ze zijyanye n’urukundo zikunda gufasha abantu benshi bakundana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru King James yavuze ko muri gahunda afite mu minsi iri imbere ngo harimo no guhagarika umuziki kandi mu gihe kirekire.

Uyu mugabo aherutse gutangaza ko Alubumu ye ya 7 yise Ubushobozi yacuruje ku rubuga rwe rwa Zana Talent ngo yamwinjirije agera kuri miliyoni 63 Frw.

King James yatangaje ko kugirango umare igihe kinini mu muziki ari ukutirara ahubwo akarushaho guhozaho.

King James amaze imyaka 16 akora umuziki, yegukanye ibihembo bitandukanye birimo Primus Guma Guma Super Stars, Salax Awards n’ibindi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO