King James yihanangirije abamwiyitirira ati “Nanjye ndagaruka ku mbuga zose”

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hasakaye inkuru ivuga ko umuhanzi Ruhumuriza James yatawe muri yombi nyuma y’uko hari abantu bamwiyitiriye bagakoresha amazina ye bakiba abantu amafaranga.

Nyuma y’uko tumenye ayo makuru Genesisbizz yagiranye ikiganiro n’uyu muhanzi ukunda gushinjwa n’abafana be kudakoresha imbuga nkoranyambaga ze zose ahubwo ko akunda kuba ahugiye muyindi mirimo ituma abakunzi be batamubona uko bashaka, ari nabyo bivuga ko benshi bakoresha uko bashoboye bakamwiyitirira mu rwego rwo kubeshya abantu babaka amafaranga.

King James yatangarije Genesisbizz ko ari ukuri mu mpera z’icyumweru gishize byavuzwe ko hari umuntu wamwiyitiriye akaka abantu amafaranga gusa yanyomoje amakuru yavuzwe ko yafunzwe.

Yagize ati “Nibyo koko mu minsi ishize hari umuntu wafashwe anyiyitirira yaka abantu amafaranga ariko ubu yatawe muri yombi, ku ruhande rwanjye nta kibazo mfite rwose."

Kuba adakoresha imbuga nkoranyambaga ze nabyo hari abantu babigenderaho bakamwiyitirira bakaba babeshya abakunzi be bakabasaba amafaranga gusa yababuriye ko inzego zishinzwe umutekano zabahagurukiye Ati "Niba bazi ubwenge babihagarike."

Yasoje avuga ko ubu nyuma y’uko yakoreshaga urubuga rwa Twitter gusa nabwo akabona atari ibintu bye agiye gushyira ingufu mu gushaka itsinda ry’abantu bafatanyije n’umujyanama we bajye bakoresha imbuga nkoranyambaga ze mu rwego rwo gukomeza kwigaruria imitima y’abafana be bakomeje kumushinja kumubura cyane.


King James avuga ko agiye kugaruka ku mbuga nkoranyambaga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO