King Saha ari mu mazi abira nyuma yo gutera inda umwana w’umusirikare

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Mansoor Ssemanda uzwi mu muziki wa Uganda nka King Saha ari guhatirwa gushyingiranwa n’umwana w’umwe mu basirikare bakuru muri UPDF ‘Rachael Kente’ nyuma yo kumetera inda.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo mu ihugu cya Uganda, birimo Info Blizz bivuga ko uyu muhanzi King Saha yafatiwe mu murunga w’urukundo, cyane ko vuba ashobora kwakira umwana we w’imfura, azakomora ku mwana w’umwe mu ba General ba Uganda.

King Saha na Rachael Kente batangiye guteretana cyane ubwo hari n’abavuga ko King Saha yakundaga kubonwa ashyiriye indabo uyu mukobwa wa General aho atuye mu gace kitwa Muyenga.
King Saha arikumwe na Rachael Kente yateye inda
Abakurikiranira hafi umubano wabo, bavuga ko King Saha na Rachael Kente bahuriye I Kololo, aho kugeza magingo aya umuryango w’uyu mu General wahaye amabwiriza King Sahay o gufata inshingano nk’umubyeyi.

Uyu muryango wavuze icyo ushaka ari uko King Saha yashyingiranwa na Kente, agafata inshinga nk’uko ziri, ubundi bagatangira kubana nk’umuryango n’ubwo King Saha we avuga ko atiteguye guhita akora ubukwe.

Hari n’abavuga ko kandi uyu mukobwa yashatse kuba inshuti yemewe ya King Saha ubwo yahaga uyu muhanzi inzu ihenze cyane iherereye mu gace ka Nakawuka-Kabojja iri hafi kuzura.
Se w’uyu mukobwa Rachael Kente arashaka ko ashyingiranwa na King Saha

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO