Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Tariki ya 26 Kanama 2021 nibwo hatangajwe abazahatanira ibihembo bya Kiss Summer Awards bigiye kongera kuba ku nshuro ya kane aho ku ikubitiro bahise bashyira hanze ibyiciro bine by’uko abahanzi bagiye bitwara muri iyi mpeshyi ya 2021.
Ibi bihembo bitegurwa na Kiss Fm Radio, iri mu zikunzwe cyane mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda.
Berekanye ibyiciro bine bihatanye harimo icy’umuhanzi mushya wakoze cyane (Best New Artist), umuhanzi w’impeshyi (Best Artist), indirimbo y’impeshyi (Best song), utunganya indirimbo wahize abandi n’ishimwe rizagenerwa umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’umuziki.
Nyuma yo gushyira hanze ibyo byiciro benshi mu bakurikirana muziki nyarwanda haba mu banyamakuru ndetse no mu bakunzi b’umuziki ntibagiye bavuga rumwe kuri bamwe mu bahanzi bagiye bagaragara muri ibyo byiciro byatoranyijwe bitewe n’ibikorwa bafite.
Izo mpaka zagaragaye mu byiciro byose aho bamwe bavuga ku muhanzi wakoze neza, abandi bakavuga ku ndirimbo ndetse mu byiciro byose ibintu ubona ko bikomeje katavugwaho rumwe, byagera ku njyana ya Hip Hop abakunzi bayo bakibaza niba muri uyu mwaka nta baraperi baba barakoze indirimbo nziza kandi zigakundwa.
Mu rwego rwo kugira ngo tumenye neza icyo abategura ibi bihembo bagenderaho bajya guhitamo abo bahanzi twegereye Umunyamakuru Uncle Austin uri mu babitegura.
Yavuze ko batoranya bagendeye ku bikorwa by’umuhanzi.
Ati “Ntabwo Kiss Fm itoranya igendeye ku marangamutima ireba ibikorwa .ikindi ni uko nta cyiciro kinjyana bagira mu bihembo byabo naho ku bibanda kuri Hip Hop, ikoze cyane rwose ntacyabuza ko abakunzi bayo bayibonamo."
Aho abantu bagiye bagaruka cyane ni ku ndirimbo y’impeshyi aho bamwe bavugaga ko hari indirimbo zajemo zitabikwiye mugihe hari izakunzwe kuzirusha. Ahandi ni ku cyiciro cy’umuhanzi mushya w’impeshyi aho bamwe bavugaga ko hakagombye harimo n’umuhanzi w’umuraperi witwa Ish Kevin wigaragaje cyane.
Icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi harimo : "Igikwe ya Gabiro The Guitar na Confy, My vow ya Meddy, Katapila ya Bruce Melodie, Amata ya Phil Peter ft Social Mula na Away ya Ariel Wayz yafatanyijemo na Juno Kizigenza."
Icyiciro cyabatunganyije indirimbo nziza mu mpeshyi harimo : "Bob Pro, Clement, Ayoo Rash, MadeBeats na Element."
Icyiciro cy’umuhanzi mwiza mu mpeshyi harimo : "Knowless Butera, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy."
Icyiciro umuhanzi mushya wigaragaje mu mpeshyi harimo: Symphony Band, Niyo Bosco, Confy, Vestine na Dorcas, na Papa Cyangwe."