Kiyovu Sports izanye intare mu murwa aho kuri ubu izanye umukinnyi wakiniye Afurika y’epfo

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gutitiza amakipe hano mu Rwanda dore ko umuyobozi w’iyi kipe yamaze kugirana ibiganiro byanyuma n’umukinnnyi ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Riyaad Norodien aho aje gukinira iyi kipe y’urucaca.

Uyu mukinnyi yakiniye amakipe y’ibigugu arimo muri Afurika y’Epfo arimo Orlando Pirates,Ajax Cape Town, Cape Town City n’andi atandukanye.

Uyu mukinnyi aje gufasha cyane ikipe ya Kiyovu Sports mu rugamba rwo gukomeza kurwanira igikombe cya Shampiyona dore ko iyi kipe cyayinyuze mu myanya y’intoki.

Uyu mukinnyi yanaciye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ikipe ya DCMP dore ko ari nayo kipe yaherukagamo mbere gato yo kuza mu ikipe y’urucaca.

Perezida wa Kiyovu Sports ariwe bwana Mvukiyehe Juvenal akomeje gukoresha imbaraga nyinshi kugirango abashe guhesha Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 30 ishize.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO