Kiyovu Sports ntabwo ikinishwa noneho isinyishije umukinnyi ukomoka mu Burusiya

Ikipe y’urucaca ariyo Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umukinnyi ukomoka mu Burusiya aho ari rutahizamu uje gukomeza kongerera iyi kipe ibitego.

Bwana Vladislav Kormishin ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya ndetse afite imyaka 27 y’amavuko aho kandi yanakinaga mu ikipe yitwa FK Armavir y’iwabo mu gihugu cy’Uburusiya.

Kiyovu Sports yamaze gusinyisha uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka 2 ndetse iyi kipe ikomeje kwiyubaka bikomeye aho yifuza guhangana na APR FC yayitwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize w’imikino.

Vladislav Kormishin yaraye ashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi Kiyovu Sports yifuza kuzakoresha mu mwaka w’imikino 2022/2023.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO