Kiyovu Sports yanyereye iratsikira Gasogi United iratsindwa ngaya amakuru ajyanye na shampiyona y’u Rwanda

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje maze ikipe ya Etincelles FC ihagama Kiyovu Sports banganya igtego 1-1 ndetse Gasogi United itsindwa na Rwamagana FC igitego 1-0.

Ikipe ya Gasogi United yatunguwe cyane kuko ni ubwa mbere itsinzwe n’ikipe ya Rwamagana mu mateka yayo ndetse mbere gato y’uyu mukino ikipe ya Gasogi United yari ku mwanya wa kabiri.

Ikipe ya Rwamagana yabonye igitego ku munota wa 71 w’umukino ndetse iki gitego cyatsinzwe na Shumbusho Aphrodis.

Ni mu gihe kandi ku wundi mukino wabaye ikipe batazira urucaca ariyo Kiyovu Sports yatunguriwe bikomeye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo inganya n’ikipe ya Ethincilles igitego 1-1.

Kugeza ubu dore uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze

1. Rayon Sports 12/12
2. Gasogi Utd 10/15
3. KIYOVU Sports 10/15
4. APR FC

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO