Kiyovu Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na Azam-Amafoto.

Ikipe ya Kiyovu Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na Azam Group azamara igihe cy’imyaka ine ahwanye na miliyoni 136 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kiyovu Sports yabaye ikipe ya Gatatu hano mu Rwanda igiranye amasezerano n’uruganda rw’Azam Group nyuma ya Patriots BBC ndetse na APR Football Club nazo zamaze gusinya amasezzerano y’ubufatanye n’uru ruganda rukora ifarini.

Ubuyobozi bwa Kiyou Sports bwasaga nk’ububyishimiye bwari buhagarariwe na Theodore, yatangaje ko bishimiye iki gikorwa kandi ko bagiye kubyaza umusaruro aya mafaranga babonye.

Yagize ati: “Twishimiye aya masezerano twasinye, buri ruhande rufitemo inyungu yaba twebwe na Kiyovu yaba kandi n’uruganda rwa Azam twese dufitemo inyungu zingana. Twe nkabayovu turishimye kandi Kiyovu ni ikipe itatwaraga ibikombe kubera ubukene turizera ko noneho tugiye kubitwara kuko babakinnyi twagiraga beza bahitaga bagenda mu makipe afite amafaranga menshi ariko ubu ntawe uzajya ugenda ahubwo tuzajya tubazana.”

Ikipe ya Kiyovu Sports izajya ifata amafaranga angana na miliyoni 136 z’amafaranga y’u Rwanda ikaba izayafata mu gihe kingana n’imyaka ine. Nukuvuga ko buri kwezi izajya ifata miliyini 2.800.000 y’amafaranga y’u Rwanda.Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO