Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umutoza ufite izina rikomeye aho yatoje ikipe ya Darling Club Motema Pembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ba Berekum Chelsea yo mu gihugu cya Ghana.
Bwana Alain-André Landeut ni umutoza mushya wamaze gusesekara mu Rwanda aho aje gutoza ikipe ya Kiyovu Sports.
Bivugwa ko uyu mutoza yasesekaye mu rwanda mu ijoro ry’ejo kuwa Kane taliki ya 28 Nyakanga 2022 ndetse yakiriwe na Perezida wa Kiyovu Sports bwana Mvukiyehe Juvenal.
Uyu mutoza afite imyaka 45 y’amavuko ndetse , afite Licence A ya UEFA ndetse agiye gutoza ikipe y’urucaca mu gihe cy’imyaka 2.
Uyu mutoza Alain - André Landeut aje muri kiyovu Sports nyuma y’uko iyi kipe inaniwe kumvikana n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi.
Uyu mutoza bikomeje guhwihwiswa ko azajya ahembwa amafaranga akabakaba kuri miliyoni 7 z’amanyarwanda buri kwezi.