Kiyovu yabonye komite nshya iragana he? 46 baravugwa kujya mu ishyamba

Ku munsi w’ejo tariki 27 Nzeri kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, habereye amatora y’ubuyobozi bushya bw’ikipe ya Kiyovu Sport, maze hatorwa Juvenal Mvukiyehe nka Perezida w’iyi kipe, gusa ntihagaragara bamwe mu banyamuryango ndetse n’abari bagize komite icyuye igihe, bifatwa nk’ishyamba ritangiye muri iyi kipe y’urucaca.

Komite nshya ya Kiyovu Sport igizwe na Perezida ariwe Mvukiyehe Juvenal, visi perezida wa mbere aba Mutijima Hector, Visi perezida wa kabiri aba Ntiranyibagirwa Ange, Munyengabe Omar aba umunyamabanga, umubitsi agirwa Kayiganwa Ange, Shaban Muhamed aba Umuyobozi wa komisiyo y’ubukangurambaga, Kalisa Thierry atorerwa umwanya wa komisiyo ya tekinike n’itangazamakuru, Shamukiga Manisur aba Visi Perezida muri komisiyo nkemurampaka.
Juvenal Perezida mushya wa Kiyovu

Nubwo iyi komite yatowe ku munsi w’ejo bamwe mu bayovu batandukanye baganiriye na Genesis bavuze ko kutitabira amatora yewe n’inteko rusange yabaye ku munsi w’ejo bica amarenga yo kuba Kiyovu ishobora gucikamo ibice bibiri, ibisa nk’ibyabaye muri Rayon Sport mu minsi ishize.

“Dutoye Juvenal gusa ntituzi aho abari bayoboye Kiyovu yacu bari, icyo twasaba nuko tutacikamo ibice nk’ibyabaye kuri mukeba turifuza ko komite nshya yagiyeho yakora ibishoboka byose igahuriza hamwe imbaraga n’abari basanganwe ikipe” Umwe mu bakunzi akaba n’umunyamuryango wa Kiyovu.

Mu banyamuryango bagombaga gutora mu ikipe ya Kiyovu Sport basaga 130, gusa ku munsi w’ejo muri iyo nama y’inteko rusange hagaragaye abanyamuryango 84 byumvikane ko abanyamuryango 46 barimo na bamwe mu bari bayoboye iyi kipe batitabiriye.

Kutaboneka mu nama y’inteko rusange kwa Muzehe Francois na Theodore n’abanyamuryango 46 biracura iki?

Mvuyekure Francois bakunze kwita Kaburimbo niwe wari umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sport aho yari yungirijwe na Muzehe Ntarindwa Theodore, aba bose ntibagaragaye ku matora y’ejo y’abanyamuryango ba Kiyovu, ntibanatanga impamvu ifatika ivuga ko bataziyamamaza.
Muzehe Francois ntiyabonetse mu matora

Ubwo habaga inama y’inteko rusange mu kwezi kwa Kanama, Francois yafashe ijambo avuga ko icyo ashyize imbere ari ugushakira hamwe ibisubizo bya Kiyovu gusa atangaza ko yababajwe n’amagambo Juvenal yavuze avuga ko ayoboye ikipe buswa.

Ubwo habaga amatora ya Kiyovu Sport, uyu mugabo yaje gutorerwa kuba Perezida w’icyubahiro w’iyi kipe ndetse atorwa n’abanyamuryango ba Kiyovu bose bari bahari uko ari 84.

Ubwo Genesis yifuje kuvugana n’uyu musaza ngo agire icyo abitangazaho yaba ku mpamvu zo kutitabira amatora ndetse nuko yakiriye umwanya yahawe yavuze ko atari mu mwanya mwiza wo kuvugisha itangazamakuru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO