Kiyovu yitegura amatora ya komite nshya, yashyizeho abazayayobora n’itariki azaberaho

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sc bwashyize hanze abagize komisiyo y’amatora bane, bazafasha ubuyobozi kuyobora amatora ya komite nshya, bunatangaza igihe ayo matora azabera.

Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka nibwo abanyamuryango ba Kiyovu Sport bakoze inama y’inteko rusange bemeza ko hari ibikwiye guhinduka mu mategeko yayo, harimo no kuba bakwihutisha amatora, hagatorwa komite nshya ya Kiyovu Sport Association.

Mu ibaruwa yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri, hariho abayobozi 4 bemeye kuba mu kanama gashinzwe gutegura amatora ya komite nyobozi nshya ya Kiyovu Sport.

Bamwe mu bashyizwe muri ako kanama harimo Mutabazi Abayo Jean De Dieu uzaba ari perezida wa komisiyo y’amatora, Makombe Jean Marie Vianey uzaba ari umwanditsi, Bushayija Leonard uzaba ashinzwe kubarura amajwi ndetse na Mugabe Fidel nawe uzaba ashinzwe kubarura amajwi.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport kandi, bwatangaje ko inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Kiyovu Sport iteganyijwe kuba tariki 27 Nzeri 2020, bavuga ko aho izabera ndetse n’ibindi abanyamuryango bazabimenyeshwa mu minsi iri imbere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO