Kizigenza Lionel Messi yatangaje inkuru yababaje abakunzi be

Lionel Andreas Messi yatangaje inkuru itashimishije abakunzi be muri rusange ubwo yavugaga ko umukino w’igikombe cy’Isi azakina ku cyumweru ariwo mukino wa nyuma azaba akiniye ikipe y’igihugu ya Argentine mu gikombe cy’Isi.

Kizigenza Lionel Messi ku munsi w’ejo yabashije kwigaragaza cyane ubwo yatsindaga igitego ndetse akanatanga umupira wavuyemo igitego bigatuma batsinda ikipe y’igihugu ya Croatia ibitego 3-0.

Icyakora umukino ubwo wari uhumuje akaganira n’itangazamakuru Messi yaboneyeho avuga ko umukino wa nyuma azakina ku cyumweru ariwo wa nyuma mu gikombe cy’Isi ndetse ibi byatumye benshi mu bakunzi be batangira kubabazwa n’iyi nkuru.

Mu magambo ye kabuhariwe Messi yagize ati: "Birumvikana ko nishimiye cyane gusoreza urugendo rwanjye mu bikombe by’isi ku mukino wa nyuma, gukina umukino wa nyuma [final] mu mukino wanjye wa nyuma, Ibyo birashimishije rwose.

"Buri kintu cyose nabayemo muri iki gikombe cy’isi cyazamuye imbamutima, ndebye ukuntu muri Argentine byabaryoheye cyane.

"Hari imyaka myinshi uvuye kuri uyu mwaka kugira ngo tugere mu kindi [gikombe cy’isi]. Sintekereza ko nzashobora gukora ibyo. Gusoza muri ubu buryo ni byiza cyane".

Uyu mugabo ku myaka ye 35 y’amavuko hari benshi bahamya ko ariwe mukinnyi mwiza mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi nyuma yo kwegukana Ballon D’Or ubugira 7.






Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO