Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Kizigenza Lionel Andreas Messi akomeje kwandika amateka natandukanye nyuma yo gutwara igikombe cy’Isi ndetse kuri ubu yamaze kuba umuntu wa Mbere wagize abantu benshi bakunda ifoto ye kuri Instagram.
Lionel Messi nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi yamaze kwigarurira imitima ya benshi mu mupira w’amaguru ndetse aka kanya ifoto ye yashyize kuri Instagram ye amaze gutwara igikombe cy’Isi imaze gukundwa n’abantu barenga Miliyoni 56 aho yahise aba umuntu wa mbere uciye aka gahigo mu mateka.
Ni mu gihe kandi uyu mugabo yamaze no kuzuza abantu bagera kuri miliyoni 400 z’abamukurikirana kuri Instagram ye ndetse nta gushidikanya ko bazakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.
Lionel Messi yabashije guhesha igikombe cy’Isi ikipe y’igihugu ya Argentine nyuma y’imyaka igera kuri 36 bagitegereje ndetse kuri ubu arimo gufatwa nk’umwami ku buryo bukomeye.