Klopp yatangaje amagambo bituma benshi bagira umujinya

Mu gihe amakipe atandukanye mu guhugu cy’Ubwongereza ahugiye mu myiteguro ikomeye cyane yo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yatangaje ko andi makipe yose aruhira ikipe ya Manchester City ko ngo igomba kwisubiza igikombe cya shampiyona.

Nubwo bwose iyi kipe ya City yabashije gutwara ibikombe 2 biheruka gusa byatumye benshi barakarira uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubudage aho babifashe nko guca intege andi makipe no kutigirira ikizere mu rugamba rwo gutwara shampiyona.

Mu gihugu cy’Ubwongereza amakipe yose yariyubatse aho makipe arimo Chelsea ,Arsenal, Tottenham tutibagiwe na Manchester United yose yariyubatse ndetse yiteguye guhangana bikomeye na Manchester City.

Jurgen Klopp yaciye abantu benshi intege aho yatangaje ko Liverpool icyo iharanira ari ugushaka itike yerekeza ikipe ye muri Champions League umwaka utaha w’imikino 2022/2023.

Aganira na Sky Sports yagize ati: "Buri gihe ni ko biba bimeze: intego nyamukuru niyo gushaka itike ya Champions League."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO