Klyian Mbappe ntabwo azakina na Bayern Munich muri Champions League

Ikipe ya Paris Saint Germain yamaze gutangaza ko kabuhariwe Kylian Mbappe atazaboneka ku mukino uzahuza iyi kipe na Bayern Munich mu irushanwa rya Champion’s League muri mikino ya 1/8 mu makipe yabaye ayambere iwabo.
Ikipe ya Paris Saint Germain gutakaza umukinnyi nka Kylian Mbappe cyaba ari igihombo gikomeye cyane dore ko uyu mukinnyi ariwe uyoboye ikipe ya Paris Saint Germain mu busatirizi ndetse iyi kipe ifitanye umukino na Bayern Munich kuwa 14 Gashyantare.
Mbappe yavunikiye mu mukino wahuje ikipe ye yatsinze Montpellier ibitego 3-1 ndetse uyu munsi bakinaga ku munsi wa 21 muri shampiyona y’igihugu y’u Bufaransa League 1.
Nyuma yo kuvunika kwa Mbappe bisa n’aho ikipe ya Paris Saint Germain izaba yubakiye ku bakinnyi babiri barimo kizigenza Lionel Messi ndetse n’umunya Brazil Neymar Junior Santos.
Kylian Mbappe yamaze kuvunika ndetse ntabwo azakina umukino uzahuza Paris Saint Germain na Bayern Munich muri Champion’s League.
Lionel Messi na Neymar nibo bazaba bayoboye Paris Saint Germain imbere ya Bayern Munich.