Klyie Jenner yagaragaye asomana n’umukobwa mugenzi we bitangaza benshi

Umwe mu bakomoka mu muryango w’aba Kardashians Kylie Jenner ku munsi wa Saint Valentin yatunguye abantu benshi maze asangiza amafoto abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze arimo gusomana n’umukobwa mugenzi we.
Ku munsi wahariwe abakundanye wa Saint Valentin wabaye kuwa 14 Gashyantare 2023 umunyamideli Kylie Jenner yifashishije Instagram ye maze ashyira hanze amafoto arimo gusomana n’umukobwa w’inshuti ye witwa Anastasia ndetse nyuma ahishura ko ariwe Valentine we.
Ibi uyu munyamideli yabikoze mu gihe abandi bantu batandukanye b’ibyamamare baranzwe no kugaragariza amarangfamutima abakunzi babo ariko badahuje igitsina.
Nyamara nyuma y’iyi foto hari abatangiye kuvuga ko wenda uyu munyamideli yaba asigaye akundana nabo bahuje igitsina icyakora hari n’abandi batangaje ko kuba umuntu yasomana n’umuntu w’inshuti ye ntacyo bitwaye.
Kylie Jenner kuri ubu afite abana bagera kuri babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we Travis Scott n’ubwo bamaze gutandukana.