Knowless, Areruya na Mugisha bagizwe abambasaderi ba Mayonnaise

Umuhanzikazi Butera Knowless hamwe n’abanyonzi babiri “Areruya Joseph na Mugisha Samuel” bagizwe abambasaderi b’uruganda rwitwa Culino rutunganya Mayonnaise.

Iki gikorwa kibaye mugihe habura iminsi mike ngo isiganwa ry’amagare rya ‘Tour du Rwanda’ ritangire. Kuba barahisemo abakinnyi b’amagare n’umuhanzi Butera Knowless ni uko uru ruganda ngo ari rumwe mu baterankunga bashya mu magare.

Nkuko bimaze kumenyerwa habaho isiganwa ry’amagare mugihe no mu muziki habahari kuba ibitaramo bya Tour Du Rwanda bizaririmbwamo na Butera Knowless.

Butera Knowless ugiye kuba ambasaderi w’uru ruganda rutunganya Mayonnaise aganira n’itangazamakuru yavuze ko yabyishimiye cyane biba igitangaza ngo kuko nawe asanzwe ariyo akunda kurya.

Ati “Igitangaje n’ubundi niyo nsanzwe nkoresha kuko ibamo indimu…Mbese byabaye nk’ibyikora kuko kugirango uhagararire ikintu neza bisaba ube usanzwe ugikoresha ukizi cyane.”

Kubijyanye n’amasezerano impande zombi ntabwo zagize icyo ziyavugaho ngo kuko byazahinduka akongerwa.

Knowless ati “Ubu dufite imikoranire, nanjye hari icyo ngomba gukora nkatanga umusanzu munini kugirango iyo mayonnaise imenyekane nkuko nabo babinsabye. Ni uguhora ntekereza udushya kugirango turusheho gukorana neza.”

Avuga ko ubu agiye no gukora indirimbo ivuga kuri iyo mayonnaise, hakorwe n’ibindi byinshi birimo n’ibitaramo mu rwego rwo gukomeza kuyishishikariza abantu.

Areruya Joseph uzaba agize ‘Team Rwanda’ mu irushanwa rya Tour Du Rwanda rizatangira mu mpera z’iki cyumweru yavuze ko ibi ariyo nsinzi ya mbere yo kwegukana irushanwa kuri bo.

Ati “Ikizere cyo kwegukana Tour du Rwanda cya mbere ni iki. Kuba tubonye abandi bafatanya bikorwa bizadutera ishyaka kandi natwe twizeye ko bizagenda neza cyane.”


Knowless yavuze ko n’ubusanzwe atajya abura Mayonnaise ku ifunguro rye


Abatwara amagare bavuze ko byabahaye ikizere cya mbere cyo kwegukana Tour du Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO