Knowless ngo azakomeza amasomo kugeza kuri ’Doctorat’

Umuhanzikazi Butera Knowless uheruka gusoza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko inzozi ze ari ugukomeza amasomo kugera abonye ikiciro cya kane cya Doctorat.

Mu Ukuboza 2019 nibwo Butera Knowless yasoje ikiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma muri Leta zunze ubumwe za Amerika, icyiciro cya kabiri cya kaminuza yari yarakize muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu bijyanye n’ibaruramari rivanze n’ubuyobozi.

Ku muhanzi iyo asoje kwiga by’ikirenga hari benshi bibaza niba azakora akandi kazi nyuma y’umuziki cyangwa akabifatanya cyangwa akaba yajya gukora muri Leta bitewe nibyo yize.
Kuri Butera Knowless avuga ko nta gahunda afite yo kuba yakwiyamamariza umwanya runaka muri Leta.

Ati “Nubwo nta wumenya ahazaza he, gusa ibyo kuba nakwiyamamaza byo nta gahunda rwose…Akazi karacyari umuziki n’ibindi biwushamikiyeho.”

Mu Rwanda biragoye cyane kumenya ngo uyu muhanzi yinjije amafaranga angana gutya ku mwaka.

Knowless avuga ko umwaka wa 2019 wabaye uw’inyungu kurusha igihombo.

Ati “Ntabwo navuga ngo nakoze mu buryo ubu nubu gusa uyu mwaka ushize nungutsemo cyane kuruta guhomba kuko narangije kwiga arinjye wiyishyurira kandi ahantu hakomeye hanahenze cyane… Muri make nta gihombo nagize nta n’ikibazo nagize kijyanye n’akazi.”

Nubwo yasoje ikiciro cya gatatu cya Kaminuza avuga ko nta gahunda yo guhagarika kwiga afite.

Ati “Nzakomeza kugeza igihe cyose imbere y’izina Butera hazaba habanzirizwa na Doctorat (Dr).

Icyiciro cya kabiri cya kaminuza yari yarakize muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)


Icya gatatu yagisoreje muri Amerika...Ubu intego ye ngo ni ugukomeza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO